ITANGAZO:

Turamenyesha ababyeyi bose basanzwe barerera muri Hope Foundation Institute ndetse n’abandi bifuza kuharerera ko kwiyandikisha byatangiye kandi bikorwa online kuri uru rubuga: Mwareba ahanditse REGISTRATION. Ku banyeshuri bashya ni byiza ko mwandika contact y’uwabarangiye ishuri cyane cyane mu gihe yaba ari umubyeyi usanzwe arerera muri Hope. KWIYANDIKISHA ONLINE NI UBUNTU . Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788220710/0789693306/0788467392

 

P1A “CHAMPIONS” ni ishuri ryagaragaje ubudasa haba mu myitwarire ndetse no mu mitsindire ya 100%. Mu gihembwe cya mbere abagize hejuru ya 90% ni 6 naho mu gihembwe cya 2 abafite hejuru ya 90% ni 13 ufite amanota ya nyuma akaba afite 81.6%. Bakoze akazi katoroshye turabashima.

Turashimira kandi  abanyeshuri bagize umurava, umwete no kwihata kurusha abandi. Abo ni Muhimba Shingiro Ivan Junior, Ishimwe Tuyizere Lucky na Ntakirutimana Nada. Barakoze cyane bakomerezahoBabyeyi, barezi namwe banyeshuri twafatanyije uyu murimo muri ibi bihembwe bibiri bishize ndabashimiye. Mbifurije ubuzima buzira COVID-19 mukomeze mwirinde musubiramo n’amasomo – dukomeze dutsinde!

Teacher CharlesTEL. 0786467145

 

Je m’appelle Menedore Bukuru, je suis maîtresse de la deuxième maternelle.

A la fin de ce second trimestre je constate un très bon rendement et la bonne réussite des enfants. Cette réussite a été obtenu grâce à la bonne collaboration avec tout le personnel de l’établissement en général et aussi ma collègue de  classe Josée Niyonsaba en particulier.

Cette réussite a été aussi atteinte grâce au partage de l’information et la collaboration directe avec chacun des parents de nos enfants. Comme on ne peut pas parler du travail des uns et des autres en ignorant l’effort fourni et le travail honorifique de nos chers petits écoliers, je tiens à leur remercier et je les félicite sincèrement. Je leur souhaite d’aller de l’ avant!

Merci à tout le monde! 

Ménédore

Turashima cyane abanyeshuri b’umwaka wa mbere w’amashuri y’inshuke (les mignons). Ubushake, uburere, ubwitonzi, umurava n’umusaruro bagaragaje mu myigire yabo. Turishimira ukuntu  aba bana bose basoje igihembwe cya 2 babasha kuvuga ibyo bize byose kandi bavumbura n’ibindi mu rurimi rw’igifaransa n’icyongereza. 

Babyeyi namwe tubashimiye ubufatanye mwatugaragarije mu myigire y’abana.

Tubifurije ibiruhuko byiza bizira COVID-19

Mubahembe bakoze neza !

P1B ni ishuri ahanini rigizwe n’abana bigaga muri maternelle ya 3 – igihembwe cya 1/2020 mbere ya Covid 19 bakimukira mu wa mbere muri 2021. Byasabye imbaraga nyinshi abarezi ndetse n’abanyeshuri kugirango bashobore kugendana na bagenzi babo basubiragamo igihembwe cya 1/Umwaka wa 1. Habayeho ingamba zo kubigisha kuwa gatandatu hibandwa cyane ku Kinyarwanda n’imibare. Félicie, Janvière na Charles bitanze bikomeye muri iyo gahunda . Aha abanyeshuri n’abarezi bari muri coaching ku wa gatandatu. Turishimira cyane umusaruro wa P1B. Igihembwe cya mbere  abanyeshuri ba P1A na P1B bakoze amasuzuma bumenyi atandukanye harimo n’ibizami.  Turishimira cyane ko ikizami cy’akarere, ikinyarwanda cya LEGRA ndetse n’ibindi byakozwe P1B yabitsinze bishimishije. Namwe ababyeyi mudufashe gushimira aba bana. Turashimira kandi ubufatanye n’ababyeyi. Nukuri mwarakoze kandi mukomereze aho! BANYESHURI BA P1B MURI ABO GUSHIMWA MWARAKOZE GUKORANA UMWETE!  Ibiruhuko byiza ni ah’ubutaha. TUZABAKUMBURA

Félicie na Janvière

Nitwa Twagiramariya Fortunée, Umurezi muri maternelle ya gatatu (Top Class). Ni ishuri rigizwe n’abana 31 bavuye muri maternelle ya kabiri bizemo igihembwe kimwe kubera COVID-19. Haba ku babyeyi, abana ndetse natwe abarezi byafashe  imbaraga nyinshi kugirango aba bana babe bageze ku rwego rushimishije bariho ubu. Bashyizeho umuhate bariga kandi bakora imikoro babaga bahawe. Turashimira kandi ababyeyi badufashije kugirang uyu musaruro ugerweho.  Mu byo kwishimira: ubu bamenye gusoma, kubara no kwandika bakaba basoje igihembwe cya kabiri neza.

Ibiruhuko byiza kandi mugire amahoro.

Murakoze

Twagiramariya Fortunée 

Babyeyi namwe banyeshuri muri mu biruhuko, mbanje  kubasuhuza . Amahoro y’Imana  abane  namwe. Mbere ya byose mbanje gushimira  umuntu  wese wagize  uruhare mu migendekere  myiza  y’ibihemwe  birangiye  : Igihembwe  cya mbere  n’icya  kabiri. Muri make, turashimira abana biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri  abanza (P3)  kubera  ubudasa  n’ubufatanye  bagaragaje  mu bihembwe  bishize , ku buryo byatumye  n’umusarururo  wabo  wiyongereye  nkuko mubibona. Twasoje igihembwe cya mbere , impuzandengo (Moyenne) y’amanota y’ishuri ryose  ari 76.6%. Muri iki gihembwe cya kabiri dusoje, impuzandengo (Moyenne) ni 92 %. Bivuze  ko  habaye  gukorana  umurava n’ubwitange , abana ni abo gushimirwa.

  • Mu gihembwe cya mbere, umwana wa mbere yari afite amanota 94.2% ari umwe , ariko muri iki gihembwe cya kabiri , umunyeshuri wa mbere yagize amanota 98.7 % kandi barenze umwe.
  • Mu gihembwe cya mbere kandi, twari dufite abana babiri bafite amanota ari  hasi  ya 60% ndetse umwe muri bo yari afite echeque ,  ariko ubu  nta mwana  wagize  amanota  ari munsi ya 65 % ndetse n’uwari waragize 41.5 % , ari hejuru ya 65%. Ibi ni ibyo kwishimira. 
  • Kugirango ibi bigerweho , byasabye ibintu  byinshi:
    • UBWITANGE
    • UMURAVA
    • KUBAHIRIZA IGIHE
    • UBUFATANYE BW’ABAREZI, ABANYESHURI N’ABABYEYI
    • IKINYABUPFURA, N’IBINDI..

Tubashimiye tunakomeza  kubasaba  ubufatanye  muri rusange , kugirango  dukomeze  kuzamura  uburezi  bw’abana  dufatanyije  kurera  kuko dufite intego y’uko tuzasoza umwaka nta mwana uri munsi ya 80 % kandi birashoboka . MURAKOZE.

Mugire  ibiruhuko  byiza , Twirinda  COVID -19.

 Nzayisenga Emmanuel

CONTACT : +250785304697

E-mail : emmy11992540@gmail.com

ishuri ry’umwaka wa kane rigizwe n’abanyeshuri 21 barimo abahungu 8 n’abakobwa 13. Nyuma y’igihe kirekire abana bamaze mu rugo batiga kubera icyorezo cya Covid-19, byasabye imbaraga nyinshi n’ubwitange ku barezi, abana, ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri kugirango abanyeshuri bagaruke ku murongo wo kwiga. Hatangiye gahunda y’amasomo adasanzwe (coaching) atangwa buri mugoroba ndetse no no muri weekend. Mu kiruhuko cy’igihembwe cya kabiri habayeho coaching. Iyi gahunda muri weekend yitabirwa  hafi 100% bigaragaza ko abana bafite inyota n’umwete wo kwiga. Hanogejwe kandi gahunda ya morning Quiz – iyi gahunda ikaba ituma abanyeshuri bagira umurava wo gusubira mu byo bize.  Ikizamini cy’igihembwe cya mbere cyateguwe n’abarimu. Abanyeshuri batsinze ni 85.71% (18/21). Ikizamini cy’igihembwe cya kabiri cyateguwe n’Akarere. Abanyeshuri bagitsinze 100%. Ibizami by’igihembwe cya gatatu byateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizami NESA-Abanyeshuri batsinze 100%. Nsoje nshimira muri rusange ubuyobozi bw’ishuri, abarezi, abanyeshuri ba P4 ndetse by’umwihariko nshimira ababyeyi twafatanyije tukaba dusoje umwaka. Mbifurije kugira ibiruhuko byiza ni aho mu mwaka wa gatanu.

Teacher Concilie

Muraho neza! Amazina ni Dukundane Gregoire nkaba mfatanya n’abagenzi bange kurera mu kigo cya H.F.I. nkaba nigisha mu mwaka wa kane(4) amasomo abiri ariyo Imbonezamubano(s.s) ndetse nururimi rw’icyongereza(English). Muri rusange ndashimira ubufatanye bwaranzwe hagati y’ikigo ndetse n’abo dufatanyije kurera bitewe nimpinduka zakigaragayemo kubera icyorezo cya covid 19. Kuko nkurikije ishuri nigishamo dusoje umwaka neza bitewe nuko twagiye dushyiramo imbaraga mugihe bari muri guma murugo dukoresha ikoranabuhanga bagakomeza gusubiramo amasomo ari nabyo byadufashije kubona umusaruro bagarutse kuko mu ishuri ry’abana 21. Muribo 13 bafite hejuru ya 70% . mu gihembwe cya kabiri twahise dufata ingamba harimo no kubigisha muri za weekend kugirango tubashe kuzamura uriya mubare biranadufasha cyane kuburyo mu gihembwe cya kabiri hejuru ya 70% twagize 15. ntitwacitse intege twashyizemo imbaraga dufatanyije twese muri iki gihembwe cya gatatu abafite hejuru ya 70% habonetsemo 14 tutanirengagije yuko baba babajijwe umwaka wose.kandi ikindi tutakwirengagiza nimbaraga twashyizemo mu kuvuga ururimi rw’icyongereza aho twatangiye igihembwe cya mbere  barutinya ariko ubu nbakoresha barufashe nk’ururimi rusanzwe. Ntizimbye mu magambo ndashimira ikipe yose twafatanyirwo ije harimo ubuyobozi budahwema kutuba hafi muri buri kimwe ndetse cyane cyane n’ ababyeyi badahwema kudufasha kuzuza inshingano kubana turabashimira cyane tunabasaba gukomeza natwe imihigo irakomeje. Murakoze

TWIRINDE KANDI TURINDE ABANDI CORONA VIRUS TUGIRA ISUKU IHAGIJE, TUGUMA MU RUGO KANDI TWIGA

 Grégoire

TEL: 0785207176

E-mail: gregoidu@gmail.com

My name is Tr. Gaspard  KAMALI. I am a teacher at Hope Foundation Institute. I teach English and French. There are so many things to appreciate in this school like treating people equally, putting forwards the inclusive education as a movement from darkness to light  where  no one  can be left out. I would like to encourage my learners to work hard  towards  success  through  putting  more  emphasis  in  learning  both  languages mentioned  above  so  as  to  break  communication  barriers  and  get  connected  to  other  people  from  worldwide. You know, dreams do not  come true  just  because  one dreams them , it  is a hard work  that  makes things  happen , it is  a  hard work  that  creates  changes. Without hope ,  you can’t  achieve  your  goals  because  where there  is  hope , even bee  can   make honey  without  flowers.

Together with Hope Foundation Institute, the sky is the Limit !

Thanks !!

At Hope Foundation Institute , we participate in different activities mainly teaching ,sport,tours , and  many others .Right now let me talk about primary five as one of the classes that composes the school  .  

Primary five has eleven (11)  total number of learners , the seven(7) ones are girls and the remaining four(4) ones are boys .All of these learners are hard working students in all of the said  activities above . Even though we met with different challenges that can hinder the education mainly and life in general , the students  had been tried to overcome those challenges. Some of the challenges include pandemic of COVID-19 , Repetition of the year due to that pandemic . I would like to thank parents ,peer teachers and learners that have been participating in the processes of studying and teaching activities . The following charts show us the improvement of marks gained by P5 learners from the first term up to the third term of the academic year of 2021.